Kera habayeho umugabo akitwa Sakindi, ashaka umugore. Igihe umugore atwite Sakindi ajya guhakwa i bwami. Umunsi wo kubyara imvura iramukira ku muryango. Umwami w’ icyo gihugu aza kugama, agera muri urwo rugo, wa mugore nyirarwo ariho abyara . Umubyeyi amaze
Category: Imyandiko
Umwandiko-Magorwa, Intare na Bakame
Kera habayeho umugabo akitwa Magorwa. Yari atunze inka, intama n’ihene. Umunsi umwe yahura inka ze araziragira. Igihe cy’igicamunsi kigeze, intare iraza iti: “Yewe wa mugabo we, izi nka uragiye ni iza nde?” Magorwa ati: “Ni izanjye.” Intare iti: “Uranzi?” Magorwa
Umwandiko-Nyarubwana
Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n’urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho; yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja.
Umwandiko-Inzoka n’uruyongoyongo
Kera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti: “Mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.” Inzoka iti: “Ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?” Ruti: “Ndagira ngo ndebe ko
Umwandiko-Ugiye i Buryasazi…!
Kera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi. Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe;
Umwandiko-Ururimi rwoshywa n’urundi
Rimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n’amahirwe menshi.
Umwandiko-Bwengebuke
Kera habayeho umugabo ahagurukana n’umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw’amenyo, bati: “Mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!” Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka. Bisunitse, baca
Umwandiko-Urumuri n’umwijima
Umunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti: “Mbese nkawe uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza, ni jye bicikira, ni jye
Umwandiko-Umwana w’ingayi
Mu Rwanda hose banga umwana urya agaya igaburo bamuhaye. Kenshi na kenshi n’ibyo arya abirya abitamo amarira kuko babimuhana inkoni. Kandi n’ubwo yarya byinshi bwa he, ntajya ashyira uturaso ku mubiri! Iyo abonye abandi bana barya abagirira ishyari, akeka ko
Umwandiko-Gikeri na Ntashya
Umunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo yota akazuba, ari na ko atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri. Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati: